Never Again irabashishikariza kugira uruhare mu miyoborere

Umuryango Never Again Rwanda urasaba abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru kugira uruhare mu miyoborere, binyuze mu biganiro byo mu matsinda.

Abagize itsinda baravuga ko bazaritinyukiramo gutanga ibitekerezo

Uyu muryango wabisabye aba baturage kuri uyu wa Kane 31 Werurwe 2016, ubwo mu Murenge wa Kibeho hatangizwaga itsinda ry’ibiganiro bigamije gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Mukankubito Immaculee, avuga ko uyu muryango watekereje gushyiraho aya matsinda hirya no hino mu gihugu, kugira ngo abere abaturage urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku byo bifuza ko byahinduka kandi bakanagirana inama.

Uyu muyobozi kandi avuga ko n’ubwo u Rwanda rufite politiki nziza yo kwegereza abaturage ubuyobozi, ngo hari igihe abaturage biyima ijambo ugasanga badatanga ibitekerezo nyamara kandi babyemererwa n’itegekonshinga.

Agira ati:” Mu Rwanda dufite politike iha abaturage ijambo, ariko hari igihe iyo abantu batabisobanukiwe cyangwa badafite uburyo bwo kubiganiraho biyima ijambo. Uyu rero ni umwanya wo guhuza ibitekerezo, umuturage akagira uruhare mu bimukorerwa”.

Umuryango Never Again Rwanda uvuga ko muri ibi biganiro abaturage bazajya biha gahunda babona bakwiye kuganiraho, kandi aya matsinda akaba n’umwanya wo komorana ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ku bakibifite.

Uyu muryango kandi wongeraho ko igihe abaturage baganira ntawe ufite igikomere, bifasha abagize itsinda kwibona muri gahunda za Leta no kuzitangaho ibitekerezo nta ngingimira.

Bamwe mu bagize itsinda ryashyizweho mu Murenge wa Kibeho wo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko uyu ari umwanya mwiza babonye wo kujya baganira kuri gahunda za leta, kandi bikababera uburyo bwo gutinyuka kuzitangaho ibitekerezo, ubusanzwe ngo byabagoraga.

Mukansanga Eugenie ati:”Ubu tubonye akanya ko kuganiriramo, kandi iri tsinda rizanatuma ntinyuka gutanga ibitekerezo kuri gahunda za Leta kandi ubusanzwe sinajyaga numva ko bindeba

Umuryango Never Again Rwanda uteganya gushyiraho amatsinda 20, mu turere 10 twatoranyijwe, iryashinzwe muri Nyaruguru rikaba rije ari irya 7.

http://www.newsofrwanda.com/ibikorwa/30858/never-again-irabashishikariza…

Newsletter Updates

Enter your email address below to subscribe to our newsletter

Leave a Reply